021 08?’5 identification : 0144 c.7/k95 08112193 qualite
TRANSCRIPT
~-’. 021 08?’5
IDENTIFICATION : 0144 C.7/K95 08112193
DUREE : 60 MIN.
QUALITE : BONNE
TRANSMISSION : RTLM
DATE DE TRANSCRIPTION : 01/09/2001
NOM DU TRANSCRIPTEUR :
NOM DU FICHIER
ICYITEGETSE Drocella
0144.doc
DICTAPHONE SANYOModèle : TRC-8080N° de série : P9407754 F
Cassette N° 0,144 transcrite par I.D.
~’:0~:| 0876
_RÉSUMÉ DE LA CASSETTE N° 0,,,144
FACE A: * Reportage de HABIMANA Kantano, journaliste de la RTLM sur les cérémoniesde funérailles du Président Mélchior NDADAYE.
* Commentaires de GAHIGI Gaspard sur:- la conférence de Mgr CIPENDA à l’Hôtel des Diplomates.- les débâts au Conseil du Gouvemernent à propos des allocations
d’encouragement à attribuer aux responsables de cellule.
* Analyse de Kantano HABIMANA sur la situation sécuritaire au Burundi, leproblème ethnique et les dissensions entre les partis politiques.
Cassette N° 0144 transcrite par I.D,
~,’021 0877
Orateur: Kantano HABIMANA
FACE A
¯ .. (inaudible) RTLM ee ngo "hanyuma" ngo "arebe na Televiziyo gusa" ariko nyuma tumubwiye
ko ejo azatwakira, ariko aravuga ati "hein, mwa Banyarwanda mwe, sinakoze coup d’Etat
nk’uko mubizi mu Rwanda", ati "jyewe nzabasobanurira". Ubwo rero dutegereje ibisobanuro
azaduha ejo, ariko GAHIGI ikibazo cy’amoko hano kiragaragara cyane ha hano mu Ihoteli ee,
imodoka ya Radiyo Rwanda mu kanya twajemo ba... bashatse kuyimena ngo ni yo yateye
amahane hanyuma...
Orateur: Gaspard GAHIGI
Imenwa ... imenwa na bande?
Orateur: Kantano HABIMANA
Imenwa n’abantu nyine bakubita agatoki ku kandi ... ce ako kanya na none...
Orateur: Gaspard GAHIGI
Abantu se ko uri umunyamakuru watubwîye abo ad bo.
Orateur: Kantano
(aseka) Abantu ntabwo...(aseka), ni abantu, ni abantu.
Orateur:
Yee.
Gaspard GAHIGI
Orateur: Kantano HABIMANA
Natwe ubu twayihishe ubu ngubu ...
Orateur: Gaspard GAHIGI
Ubwo ntushatse kubavuga.
Orateur: Kantano HABIMANA
Yee, nyuma kandi na none abadepite bagombaga kunyura mu Kaya... ee bagombaga kunyura
umuhanda wo mu Kayanza ha bo ntibashoboye kuza kubera ko... batubwiye ko mu Kayanza nta
Cassette N° 0144 transcrite par I.D.
mutekano, abantu ngo bagomba kuba bafunze umuhanda, ce ubu rero umutekano nukomeza
n’ejo yenda hari ubwo twe tuzabura aho tunyura, icyakora.., bamwe ba... baje n’indege.
Orateur: Gaspard GAHIGI
Yee, Kantano rero nagira ngo nkubaze kuko ndabona igihe cyihuta ...
Orateur:
Yee.
Kantano HABIMANA
Orateur: Gaspard GAHIGI
muri iyo mihango, abasirikare hari abasirikare wahabonye? Bari bifashe bate? Ee abari muri
ka gatsiko bavuga, bahahingutse? Byari bimeze bite ku byerekeye abasirikare kuko ...
Orateur:
Bon.
Kantano HABIMANA
Orateur: Gspard GAHIGI
ni bo bakoze coup d’Etat?
Orateur: Kantano HABIMANA
Yee. Ku byerekeye abasirikare ee BUYOYA, yee yari ahari, Majoro BUYOYA yari ahari
n’umukenye.., n’umugore we, BAGAZA na we yahanyuze mu Kiliziya, ce ariko ntabwo yaje
muri réception, hanyuma rero uwadutangaje, waduteye amatsiko ni BIKOMAGU, BIKOMAGU
yazanye igipfunyika cy’indabyo nyinshi ee kuko ari nka...we Chef d’Etat-Major wa... wa armée,
agifatanyije icyo kizi.., icyo kiziga cy’indabyo na chef d’Etat-major wa Gendarmerie ee noneho
baza badefila nuko abantu bakajya baryana inzara bati "nguwo BIKOMAGU, nguwo
BIKOMAGU ..."
Orateur: Gaspard GAHIGI
Bari bambaye gisirikare se?
Orateur: Kantano HABIMANA
Yee, bari bambaye gisirikare rwose n’amapeti yabo.
Cassette N° 0144 transcrite par I.D.
Orateur:
Hum.
Gaspard GAHIGI:
Orateur:
Ee.Kantano HABIMANA:
Orateur: Gaspard GAHIGI
Ubu se hari akajambo k’agashinguracumu wabwira abumva RTLM?
Orateur: Kantano HABIMANA
Bon, agashi... (aseka) akajambo k’agashinguracumu ni uko.., mbese.., ubu ngubu ee cyane cyane
twari dufite amatsiko y’umuntu witwa BIKOMAGU, none aVuze yuko ejo mu gitondo saa mo...
ee saa moya n’igice azatwakirira mu kigo cy’abasirikare, ee mud Camp Muha, aho ha... biciye
Perezida NDADAYE, ubwo tuzamubaza ibibazo byinshi ku buryo ejo nimugoroba ningira
amahirwe nkaza ee nzabibagezaho.., ku buryo burambuye, ndetse n’ubu ntabwo mbibagejejeho
cyane kubera.., ibibazo byo kwihuta.
Orateur: Gaspard GAHIGI
Ubwo rero turagutegereje Kantano, uzagire urugendo rwiza ugaruka hano mu Rwanda no kuri
RTLM.
Orateur: Kantano HABIMANA
Ee, abumva Radiyo RTLM mugire umugoroba mwiza hanyuma n’abakozi ba RTLM mugire
umugoroba mwiza.
Orateur:
Urakoze.
Gaspard GAHIGI
Orateur:
Uramuke.Kantano HABIMANA
Orateur:
Muramuke.
Gaspard GAHIGI
...mva ubu dufite saa mbiri n’iminota mirongo itanu n’umwe muri studios zacu, hari rero
ikiganiro mbwirwaruhame eyaraye kibereye hano i Kigali muri Hôtel des Diplomates, noneho
Cassette N° 0144 transcrite par I.D.
haza kuvugirwamo ijambo njye ku ti... ku giti cyanjye numva ryanyuze, ijambo ryavuzwe na
Monseigneur Cipenda wo muri Angola, aravuga ati "birya bintu mubona abantu bishyira hamwe
ngo bakoze inama, ngo bakoze arnasezerano ngo bagabanye ubutegetsi" ati "muri Mozarnbique,
muri Angola ...", njye nkongeraho Arusha, ati "ntabwo ibyo ari byo demukarasi". Kuko koko
demukarasi uko babivuga, bavuga ko demukarasi ari ubmegetsi butangwa n’abaturage,
bugakorera abaturage. Iyo rero abantu bishyize hamwe, bati "tugende twicare ahantu tugabane
ubutegetsi, ibyo ntabwo ail byo demukamsi, kuko niba demukarasi ari ubutegetsi butangwa
n’abaturage, abo bantu twumva baba batatumwe n’abaturage.
Iyo rero bavuga bati "hari ibibazo bidasanzwc reka tugabane ubwo butegetsi turangize icyo
kibazo cyihutirwe, noneho ubutcgetsi tubusubize nyirabwo, nyirabwo akaba ari rubanda. Ntabwo
rero ari ko bikunze kugenda, kuko abantu bafashe ubutegetsi kuri Ubwo buryo ntibakunda
kurekura. Ntabwo bakunda kuburekura ngo babusubize ba nyirabwo, cyane cyane ko ba
nyirabwo kenshi baba badafite ingufu, ingufu barazifite, ariko ntibazi uko bazikoresha kugira
ngo babubarnbure. Akaba ari cyo gituma rero iyo mwtunvise ngo abantu ba... bicaye bagabanya
ubutegetsi, kenshi ngo babyise Inzibacyuho, usanga buri gihe iyo Nzibacyuho bashaka kuyagura.
Ugasanga ari ikibazo gikomeye cyane, ugasanga ari ikibazo gikomeye cyane duhereye ku
by’Arusha, abantu.., baravuze bati "dore FPR irateye ishaka ubutegetsi, hari abatavuga rurnwe
n~ ubutegetsl mu Rwanda na bo ... abo bita "opposition" na bo babushaka, hari n’abari babùfite,
bati "reka twicare tugabane". Baricara baragabana, bati "ngiyi Inzibacyuho" Bati "ngiyi
Inzibacyuho -a-u "y g ye . Ugasa... ukibaza uti rubanda ruzahabwa ubutegetsi bwabo ryari ngo abcari bwo bubutanga? Ugasanga ni ikibazo!
Kubera rero ko ibyo bintu byavuzwe Umusenyen, nkumva nagira icyo mvuga ku byerekeye een’uruham rwa Kiliziya mu byerekeye kuzana demukarasi muri Afurika yacu, kuko tubona Kiliziya
ha yo ifite uruhare muri ibi bintu biba muri iki gihe, ibyo ngibyo by’abantu baza bagashimuta
ubutegetsi bakabugumana, kandi Kiliziya yaravuze ko ihagarariye yi... i...hora buri gihe iri ku
ruhande rw’a...bantu badafite imbaraga, rwa mbanda nyamwinshi, rwa rubanda batifiti, ko rero
igomba kubarengera, ko igomba gukora icyo bita "justice sociale".
Tukumva rero Kiliziya gatulika n’i... Kiliziya gatulika, Kiliziya y’Abaporoso, Kiliziya zose zifite
uruhare rukomeye mu gushaka ko ibihugu byategekwa neza, bikagira demukarasi, kuko ngira
ngo abapadiri ee n’abapastoro n’abandi bose bihaye Imana ntabwo bashinzwe roho gusa,
bashinzwe n’umubiri w’abantu, bashinzwe ha "justice sociale", ni ko babyise ubwabo, bagomba
rero gufasha abaturage kugira ngo basubirane ubutegetsi bwabo babuhe uwo bashaka.
Cassette N° 0144 transcrite par I.D.
¯ ~ . , .~:- . ........
Sinzi niba muzi ibintu bita iperereza, ee byaragaragaye ko ee Vatikani, Vatikani ni... Kiliziya
gatulika, ni yo ifite iperereza rya mbere nkurikije uko mbyumva mu mateka y’iperereza,
Vatikani ni yo ishobora kuba ifite iperereza rya mbere ku isi, kurusha ndetse ha ririya
’Ary banyamerika bita CIA, ndetse na FBI iwabo ubwaho na KGB y Abaruslya harnbere,
n’i ’ ’ "Y Abafaransa DGC na za MOSSAD z’Abayisiraheli. Bavuga ko rero Vatikani ari yo ifite
iperereza rya mbere, bigaterwa n’uko kenshi, nta watinya kubivuga, ee abapadiri baba bazi
abantu abo ari bo bose, baba babazi ee abaturage barabababwira n’abategetsi ubwabo
bakabivuga, abo bantu rero ha... baka.., baba bazi ndetse iperereza ryabo rikamanuka eyane,
amaperereza menshi akunze gukora mu mijyi no mu midugudu na he, ariko iperereza rya za
Kiliziya, navuze Vatikani ariko na za Kiliziya zose urebye, ee i perereza ryabo rijya mu mijyi,
rikajya mu bategetsi rikagenda rikabaga n’amashami mu cyaro kugeza ku muturage uyu.., wa
rwimbi, ni ko navuga, baba bamuzi! Baba bazi rero u kuva ku mutegetsi kubeza ku muturage wo
mu eyaro, iki.., rwose eya.., kivuza ... kivuga inyoni n’i.., n’inyamaswa, abantu ba Kiliziya
baba bazi abo bantu bose, bazi ababi, bazi abeza, bazi abicanyi, bazi abagarnbanyi, bazi
abagome. Kiliziya rero ikaba igomba gufasha abaturage nyine kudashyira imbere abantu
b’ibisarnbo, kudashyira imbere abantu b’abagome, kudashyira imbere abantu b’abagambanyi.
Kiliziya rero koko niba yemera ko igomba kurengera umuntu udafite intege, ni ukuvuga ko
igomba no kumufasha kudashyira imbere abantu bazamara mbanda, abantu b’abicanyi, abantu
b’abagome, abantu b’abagambanyi. Tukumva rero Kiliziya ifite uruhare muri ibi biba byose,
ndetse koko tukaba twebwe twumva yafasha rubanda kugira ngo ibatize ingufu bambure
ubutegetsi abantu babwiha ku ngufu, bambure ubutegetsi abantu babushimuta bi... babyiyitira
rubanda, noneho bagatuma koko amatora aba, kandi bakigisha ha rubanda gushishoza, noneho
rubanda koko rukihitiramo abayobozi barukwiye, aho kugira ngo abantu bakomeze bashimute
ubutegetsi, kandi bategeke biyitirira rubanda, kandi rubanda urebye nta ruhare rufite muri ubwo
butegetsi.
Tukumva rero koko i...cyo kiganiro mbwirwaruhame eyabereye kuri Hôtel des Diplomates i
Kigali havuyemo imyanzuro twe dushima, tukumva rero Kiliziya idakwiye kujya yieeeekera ngo
abantu abash~mus~ ubutegets~ bakomeze ba...ryamire rubanda. Ahubwo Kiliziya yari ikwiyeb’ " "b’ "
koko kujya ku ruhande rw’abantu batifite, badafite intege, noneho ikabafasha bakitorera
abategetsi, kandi Kiliziya ntibigaragare ko na yo ... ngo "ukoma urusyo akoma n’ingasire" ngo
ubone hari aho ishaka kubogamira, ahubwo ikwiye gushaka ukuri, ntubone irahagurutse
irahagaze ngo ngo ni uko bavuze iki ngiki, ahubwo igahagurutswa n’ukuri kwa nyako,
igahagurutswa n’imibereho myiza y baturage, igahagurutswa n’uko hajyaho abategetsi’a
babereye rubanda, kandi bagashyirwaho na rubanda binyuze mu matora. Tukumva rero Kiliziya
Cassette N° 0144 transerite par I.D.
yakore uko ishoboye kugira ngo mu gihugu cyacu hagaruke umwuka mwiza, umwuka utagamije
kugaburira ab’inda nini, ahubwo umwuka ugamije ko rubanda rwasubirana ubutegetsi bwarwo
noneho rukabuha ee abo rushaka.
Ngira ngo bigeze no kuvuga kera, kera.., mu mateka ya Kiliziya bavuga ko abategetsi baba
bahagaradye Imana. Ni ukuvuga rero ko bagomba kugira umurava, ntabwo Imana ad igisambo.
Ubwo rero Kiliziya ifite uruhare rwo gushakira rubanda rudafite intege abategetsi nyine
bahagarariye Imana koko, abategetsi batad ibisambo, abategetsi batari abajura, abategetsi batad
abicanyi, noneho Kiliziya ikabigiramo uruhare, noneho koko abategetsi bagahagaradra Imana
nk’uko Kiliziya ibivuga. (un peu de musique)
... Inzibacyuho itugeze, muzi aho itugeze cyokora abashyira mu gaciro bazi ko igejeje igihugu
aharindimuka kuko abantu ntibagikora, abantu barasahura, abasahura si rubanda harasahura
abiyita abategetsi. Njye nemeza ko kugeza ubu rubanda badasahura, ahubwo hasahura abiyita ko
bahagarariye mu butegetsi. Abiyita ndetse ko ari abakozi bakuru cyangwa abakozi baciriritse ba
Leta ntabwo bagikora n’ujya ku kazi ni umuhango, aragenda aki.., ati "ni Inzibacyuho"
akigaxukira, iyo agize courage yo kujyayo kuko hari n’abatirirwa bajyayo rwose bakigumira mu
rugo. Hari n’abajyayo bakabima akazi kubera ibi by’amashyaka byateye, ngo "tugabanye
ubutegetsi" ngo "Ministeri ibaye iy’iri shyaka" ngo "iyi ibaye ifiyi (sic) shyaka", umukozi wari
urimo bati "wowe ubwo utad mu ishyaka ryacu" bati "iyic~ire ma kazi ubonye". Abakozi
babahindamo ubudehe, baba.., babahindamo akaduruvayo, ukaza ngo ni uko uri mu ishyaka n’iri
nta ngofero wambaye bakakwima amadosiye ukirirwa wicaye. Waba ugiye mu ishya.., mu...ri
Ministeri y’ishyaka ryawe uti "ni ishyaka ryanjye nta n’uzampa demande d’explication" uti...
ugasiga ikote ku ntebe ukigendera ntukore.
Ibintu rero birababaje cyane, birababaje cyane harakorwa amarorerwa muri iki gihe, harakorwa
amarorerwa abantu bati... "tugiye kubohoza ibishanga, tugiye kubohoza imihanda, tugiye gu..."
ukabona ikibanza gitanzwe aho kitagomba gutanga (sic) gutangwa, ukabona umuntu yubatse
inzu mu... muhanda, ukabona undi agize atya yubatse aho «tshatse, ibintu mbese byabaye
akaduruvayo, sinzi aho tuzabitangirira. Nkagira ngo rero mbamenyeshe ko nigeze kuvuga hano
ko ee nzababwira ibyerekeye indirimbo yitwa "Lettre au Directeur général", nkaba nshimira
umugabo witwa HAGUMA ukora muri MINITRANSCO uyinz~aniye mu mwanya, nkaba ndi
buyu.., ndi buyibumvishe ariko maze kubumvisha indirimbo y’umuturage, indirimbo
y’umuturage witwa NGIRABAGENZA Yohani Mariya Viyani wo muri Komine Rutare ...
... y’Inzibacyuho n’aho igejeje igihugu, ko abantu basahura, ko abantu batagikora, ko igihugu
kirimo kugwa mu rwobo rw’ubukene.
Cassette N° 0144 transerite par I.D.
Hari umugabo rero witwa ee Franco, witwa Franco wiyise Luambo Makiadi igihe Zayire
yivugururiye, noneho uwo mugabo witwa Franco asa n’uwishyira mu mwanya w’abatumge
yandikira abategetsi b’Inzibacyuho, yandikira D... iyi baruwa Diregiteri Jenerali, ati "dore
Diregiteri Jenerali uri umuntu" ati "kandi ukiri umunyeshuri ni wowe wavugaga ko uzaza
ugahindura ibintu, uhinda budege", ati "none ugeze ku ntebe y bu®lten jenerali wibagiwe~’U ° ¯
°
amatwara watangiranye, wibagiwe ... dore amadosiye arakugera mu mutwe, dore.., ura...
urahunyaguza, urasinzirira mu biro kubera ko uba waraye ugenda amajoro ngo ushaka ibyana"
ati "ibyo bintu rero Diregiteri Jenerali" ati "ihene mr,; -,,,,--’-:,--,-- --, . ’
myiza, none dore aho ... uko ucunga ibya rubanda"."" ,,,,,,~,,,r,~u~o ~yawe, watanglranye imigambi
Iyo ndirimbo rero ndayibumvisha mu mwanya, wenda nze kugira icyo nongera kuyivugaho,
ariko ndumva atari na ngombwa, ni ilingala ryumvikana, n’utaryumva harimo n’igifaransa
cyinshi, ashobora kwiyumvira amagambo y’igifaransa gusa, ariko rero uwo.., uwo mugabo
witwa Luambo Makiadi akaba asa n’umuntu wagiye mu mwanya w’abaturage, yandikira
ibaruwa ndende Diregiteri Jenerali amubwira ati "dore uko ucunga ibya rubanda, dore nta kazi
ugikora, dore amashuri wize apfuye ubusa, dore ahubwo aho guteza imbere rubanda urabasubiza
inyuma mu bukene".
Muri iki gihugu rero natwe dufite abantu bize dushobora kwandikira amadi.., ee ibaruwa
tukabita abadiregiteri jenerali, natwe tukabandikira ibaruwa tubabaza koko ibyo barimo gukorera
igihugu. Aba mbere twakwandikira ni abashinzwe gucunga umutungo wa Caisse d’Epargne y’u
Rwanda. Ejobundi bagira batya bati "Caisse d’Epargne irahombye, icyihutirwa nimusubize
abaturage amafaranga yabo". Icyo akaba ari ikintu cyiza koko. Ariko, abo bacunze Caisse
d’Epargne bose uwababaza ati mbese Caisse d’Epargne yahombejwe n’iki? Dore barize, dore ni
bo bashinzwe gucunga uwo mutungo. Byahombejwe n’iki? Bananijwe n’iki ko bize amashuri
bakaba bafite ubutegetsi n’ububasha bwo guhana byagenze bite kugira ngo iyi Caisse d’Epargne
ihombe?
Tumubaze rero noneho aba Inzlbacyuho, Caisse d’Epargne irahombye koko, warize, umuntub’ "wize arangwa no kureba kure, wigeze wibaza ahantu uzashyira abakozi ba Caisse d’Epargne?
Wigeze wibaza ahantu abo bakozi bazajya? Abo bakozi se ni bo bahombeje Caisse d’Epargne?
Kubanaga mu muhanda se, urumva bazagushimira ko wize gucunga umutungo utazi no gucunga
abantu? Tukumva rero ibyo ad ibintu ee bya.., byari bikwiye koko gutera isoni abantu bize muri
iki gihugu kugira ngo uvuge uti iki kirabaye ariko nturebe ingmaaka zacyo. Uti "ubwo ihombye
nimusubize abantu ama.., amafaranga nta ahan, Leta irayatanga. Bon arabonetse, abo bakozi1,1~
¯
Cassette NO 0144 transcrite par I.D.
10
se bo ko bakoze, hari abakozi bakoze neza muri Caisse d’Epargne, si bo bibye biragaraga hari
abakozi bakoranye umurava, ariko uti nkunaze hanze kandi atari bo urebye bacunze uwo
mutungo, ahubwo barakoraga akazi kabo n’umurava. Ibyo rero tukabona atari byo.
Kandi, ubwo ni ibaruwa twebwe twandikira Diregiteri Jenerali. turavuga abategetsi ba Caisse
d’Epargne n’abategetsi bose ndetse kuko ibyo bintu bivugirwa mu nama ya Guvednoma!
Guverinoma rero ihagarariye rubanda, dufite uburenganzira twebwe abaturage bwo kuyandikira
tuti mbese ko mwihutiye kuvuga ngo musheshe Caisse d’Epargne ko mtigeze twumva mwihutira
kwishyuza abarimo imyenda? Caisse d’Epargne mbibutse ko abayirimo imyenda bayirimo
miliyoni i... ubanza ari ma... magana cyenda, cyangwa (arimyoje) miliyoni ... non, ni ... ubanza
ari miliyoni cyenda n’ibihumbi magana inani ngira ngo, cyangwa ni miliyari i... imibare sinyifite
neza, mu mwanya ndaverifiya, mu mwanya ndaza kureba neza, ariko ubanza bishobora kuba
bigera ahubwo muri miliyari icyenda na miliyoni magana inarti! Abo bantu se ko nta wigeze
yihutira kubishyuza? Tukumva rero ce ibyo bintu atari byo, ahubwo wa mugani wa Luambo
Makiadi ce ibaruwa twakwandikira abo bategetsi, bakwiye kumva ko badacunga umutungo
neza, kandi ko bashinzwe gucunga umutungo igihe bize, bigiye rubanda bagomba rero gucunga
igihugu neza. Nkagira ngo mbumvishe iyo ndirimbo, iyo baruwa abaturage bandikiye abacunga
igihugu, cyane cyane abacunga igihugu mu Nzibacyuho njye mbatuye iyo ndirimbo. Ee Luambo
Makiadi yandikiye ba Diregiteri Jenerali, nuko ati "ba DG bokamata ngai mabe te moto abotami
na kombo ya DG azate". Hanyuma arongera ati "ba DG bosala po na intérêt ya mboka, po na
intérêt ... pas na intérêt ya bino moko".
Luambo rero akavuga ati "ba DG", nanjye ndasa n’u.., tubwire ab’Inzibacyuho navuze ko iyi
ndirimbo twayituye ab’Inzibacyuho. Ati "rero bategetsi b’Inzibacyuho, ntimubifate nabi,
ntimumfate nabi" ati "nta muntu ndumva wavutse yitwa Diregiteri Jenerali cyangwa yitwa
umutegetsi" ati "uba umutegetsi kugim ngo ukorere rubanda" ati "bakorere rero". Nuko muri iyo
baruwa Luambo akongera ati "ba Nyakubahwa Directeurs Généraux, ba Nyakubahwa bategetsi
b’Inzibacyuho" ati "mukore mukorera inyungu z’igihugu" ati "mudakorera inyungu zanyu
bwite". Ngiyo ngira ngo isomo, ngiryo isomo ngira ngo umuntu yavana muri iyo.., baruwa
Luambo yandikiye aba Directeurs Généraux ariko asa n’uwanditse mu izina ry’abaturage bose,
ati "ba Nyakubahwa ba Diregiteri Jenerali, mureke gukorera inda zanyu mukorere inyungu
z’igihugu". Ati "kandi nta muntu wavutse yitwa Diregiteri Jenerali" ati "umuntu bamugira
Diregiteri Jenerali kugira ngo akorere igihugu".
Umutegetsi rero koko aba umutegetsi kugira ngo ayobore abantu, ntabwo ari ukugira ngo
abayobye cyangwa asahure umutungo wabo. Ngiryo isomo twavana muri iyo ndirimbo, ibaruwa
Cassette Ne 0144 transerite par i.D.
Il
ndende Luambo yandikiye abayobozi, natwe RTLM tukaba tuyandikiye abayobozi
b’Inzibacyuho tugasa n’ubabwira tuti ngira ngo uwahosha akarekeraho gusahura rubanda,
noneho ibintu bigatunga kuko ubusahuzi bukabije mu Nzibacyuho ngira ngo wa mugani
n’abategetsi beza sinzi ko hari icyo bazasanga. (indirimbo yubahiriza igihugu).
...ne mwakurikiranaga iyo ndirimbo, nkabasuhuza ariko mbasaba kwitonda cyane cyane
abashaka kurushinga. Ntimuzajye rero mubona isha itamba ngo mwiruke, cyangwa ngo
nimubona abakobwa bafite ikimero mumere amababa, nkagim ngo rero mbasabe kwitonda kuko
ushobora guktmda umukobwa akundwa n’undi, akaba ari yo mpamvu mbatuye aka karirimbo ka
Franco, abashaka kurushinga mu mijyi mwitonde, kuko ushobora gukunda umuntu akundwa
n’undi cyangwa ukamukunda atagukunda.
... n’ibindi, ariko had n’ikibazo cy’abaselire gikomeye, ndetse n’ubu Inama ya Leta ikaba
yateranye irimo kucyiga, Inama ya Leta ubu irimo, kandi irimo kucyiga, abananiza bakaba
bakinaniza, ibintu bikaba ad uko bimeze, Inama ya Leta rero irimo kwiga ikibazo cy’abaselire,
ubwo turatega umwanzuro uri buvemo. Ariko twababwiye ko icyo kibazo cyateye rwaserera,
hakaba hari umu responsable de cellule witwa NTAWUTAGIRIPFA Yohani bakunze kwita
Congolais, akaba yaragiye ku isonga ry’abandi baselire abaza icyo kibazo cyabo. None muri uyu
mwanya rero Inama ya Leta irimo kwiga ikibazo cyabo, Congolais, NTAWUTAGIRIPFA bita
Congolais ati agenm banjye b abasehre ikibazo cyacu kirerekana ko abategetsi bamwe, ndetse"b " , ¯
n’abahagarariye amashyaka barwanira imyanya y’ubutegetsi batagamije kuzamura rubanda
rugufi, ahubwo ari ukurupyinagaza". Congolais ati "ariko se ishimwe ry’abaselire ribangamiye
uwuhe mutegetsi mu byo yahabwa? Congolais ati "icyakora icyo nasaba abaselire bagenzi
banjye ni uko bakwihangana ntibatererane rubanda nyamwinshi, bagakorera baka.., ba...
ntibatererane rubanda nyamwinshi bakorera, kuko bimaze kugaragara ko ibyo abo bategetsi
bakora baba babitegetswe n’umwanzi uzwi w’igihugu uhora atsemba rubanda nyamwi.
(interruption).
Orateur: Kantano HABIMANA
¯ .. nyuma gato baha.., bashyingura Nyakubahwa NDADAYE: Abatutsi ntabwo begereye ...
ntabwo begereye umuhanda, barebemga kure. Hanyuma noneho Abafrodebu bambaye udupira
twa NDADAYE ari bo ee two.., dushushanyijeho NDADAYE ad bo bari ku murongo aho ee
abasirikare banyuraga na ... baherekeje umurambo n’abanyacyubahiro mbese bari mu muhanda.
Umuntu rero akibaza ati ibyo bintu bizagan~ira hehe? Ibyo ad byo byose biragaragara yuko ee
a... hagati y’amoko ikibazo noneho cyabaye ikindi!
Cassette N° 0144 transcrite par i.D.
12
Nabajije rero abakozi bamwe ba Leta "ese mukora mute"? Barambwira bati "Abatutsi nijoro
barara bagenda, bakora amarondo, noneho ku manywa ntibashobora gukom kuko baba
basinziriye. Abahutu na bo barara mu bihuru cyangwa se bagahinduranya amazu ku buryo barara
nabi kandi muri iyi minsi bari bari no mu cyunamo ntibajyaga ku kazi". I Burundi rero bamaze
ukwezi kurenga nta kazi gahari.
Hagati aho rero havutse, birumvikana iteka iyo ahantu hatagira ubutegetsi ni ko ibintu bigenda,
havutse ibintu by’ibibandi bya kabutindi, by’ibyihebe byitwaza uburyo bwose, mu moko yose
kandi, ku buryo iyo uguye mu gatsiko k’Abatutsi b’ibyigomeke aho ngaho nyine uhasiga agatwe,
na none wagwa no mu Bahutu na none bigize za bapolisi, bigize iki, na none ugasanga na none
urahaguye. Ibyo rero icyo kintu cy’ububandi cyadutse i Bujumbura ni cyo kintu mbese urebye
iki gihe na cyo gihangayikishije abaturage kuko batazi neza muri abo babandi abo bad bo neza.
Ee, ubwo rero icyo kintu nyine ni ikintu gikomereye cyane abantu b’i Bujumbura.
Mu gittu’age rero, mu giturage ahantu twagiye tunyura urebye abaturage muri za Province ya
Kayanza ha hehe hose bi... basubiye ku mirimo, ee basubiye ku... ku mirimo yee imirimo
y’abaturage ni uguhinga, ariko rero hari impunzi z’Abatutsi ee nazibonye.., ahitwa.., nazibonye
hehe ra? Ee ntabwo nibuka neza, ntabwo mpabona neza, ariko u... urenze mu Kayanza hafi
y’ahantu bita ee mu Bugarama, aho rero hari impunzi z’Abatutsi zahungiye mu mashuri zirinzwe
n’abasirikare. Yee, ab’Abahutu a... birumvikana bo bahungiye hakurya y’Akanyaru. Ariko rero
iyo urebye urabona abaturage basurana, bagemurirana inzoga, ku buryo ubona mbese bitangiye
kumera neza. Ku muhanda na ho nta mazu yangiritse uretse ko ee abantu batangiye kugarukamo
buhoro buhoro bakibaza mbese uko ibintu bimeze. Muri make rero nguko uko umuntu abona ee
muri Bujumbura no mu giturage aho twanyuze bimeze. Mu kanya rero turagera noneho kwa
BIKOMAGU. (indirimbo)
Ubu ndimo ndabagezaho i... uko i Bujumbura bimeze, twari tuvuye rero kureba uko mu giturage
bimeze no mu mujyi i Bujumbara, nababwiye yuko i Bujumbura nk’uko Abanyarwanda nyine
bamera n’Abarundi ni ko bameze, iyo umuntu umubwiye uti makuru ki? Arakubwira ngo ni
meza, ariko wabireba neza ugasanga mu by’ukuri hari ikinti kieyihishe inyuma, cyane cyane
gikubitiraho ko n’ubutegetsi nta buhari noneho ugasanga ibintu bikomeye.
Ku byerekeye rero ubutegetsi mbere y’uko tugera kwa BIKOMAGU, ubutegetsi mu Burundi mu
by’ukuri bwarahungabanye cyane uhereye i Bujumbura. Abaministre bari muri ... abaministre
Cassette N° 0144 transerite par I.D.
13
ntabwo bakorera muri za Ministeri zabo bakorera mu Ihoteli yitwa Club Tanganyika. Muri iyo
Hoteli rero barimo barinzwe n’Abafaransa. (petit moment de silence)
¯ .. iy’u Burundi rero, BIKOMAGU nyine wumve ukuntu urumu .... ari umunyamayeri, baragiye
ntibabegera, ariko inyuma ya Club Tanganyika hose bacukurarno imyobo, ku buryo iyo
Abafaransa bagiye ku... kurinda abaministri b’a.., b’aba.., b’Abarundi basigaye, abasirikare
b’Aba...mndi noneho baza kubar/ndira hamwe, ku buryo hari n’ubwato bw’intambara mu mazi,
ee ku buryo ure.., urebye rero nta wamenya niba abo Bafararîsa barinze Guverinoma, niba
Abafaransa barinzwe ahubwo na... na... n’abasirikare b’Abarundi, ahubwo nyine ni abantu
(aseka) ureba ukabona bail mu kaga.
Ku byerekeye ingabo z’amahanga rero muraza kumva BIKOMAGU abivuga, izo ngabo
ntazishyigikiye kuko we ngo ntiyumva icyo zakora, kenshi usanga yitabaza ngo Guverinoma,
ngo Guverinoma.
Na none rero ikibazo eya Guverinoma, Ministre w’Intebe aravuga ati "musohoke muri ... mujye
muri za Ministeri". Ariko mwumve aho akaga kari", mpereye nko ku rugero rwa Sylvestre
NTIBANTUNGANYA ubu wabaye Perezida wa FRODEBU a.i., , yasimbuye rero
Nyakwigendera Melikiyoro NDADAYE, ubu ni Ministre w’Ububanyi n Amahanga, ariko
mwibuke ko ubu Sylvestre NTIBANTUNGANYA bohereje abasirikare mirongo itanu
kumushaka, bageze iwe bamubuze bararira! Bararira, barasizora bati "ntibishoboka n’iyo
tumubona ahubwo abanti bose tukababura"! Murabyumva. Ubwo baragenda, bagarutse kureba
ko yagarutse, bamubuze ni bwo bishe umugore we n’undi muturanyi wari uhari uwo mu...
umugore wundi w’umuturanyi. Ubwo baragenda agahinda kabamaze.
Uwo rero Si... Sylestre NTIBANTUNGANYA n’ubwo agenda, n’ubwo agenda bwose, dore ko
ari Umuhutu uyu nguyu utana.., unamenya no mu mwijima, n’ubwo agenda bwose ariko afite
ubwoba, atari uko bakeka yuko yazanamamazwa akaba Perezida wa... wa Repubulika kuko ngo
abikwiriye cyane, ariko we afite ubwoba kuko abamutumye abo bantu kubica, ee nako kumwica
baraha.., baracyahari! Abaje kumuhiga baracyahari! Abamwiciye umugore nta n’umwe
urafatwa, ni na cyo gituma bashyingura imirambo yavuze ati "nawe mugore wanjye urabeho". Ni
nk’aho yavuze ati iyi mva, ee iyi sanduku ni jye uba uyigiyemo, ni jye uba winjiye aha, none
ndavuga wowe uragiye umbereye igitambo. Uwo muntu se mwumva yakora ate? Yashyitsa
umutima hamwe ad uko abamwiciye umugore amenye ko bafashwe, ad uko abamutumye kwica
umugore we ari uko bafashwe.
Cassette N° 0144 transcrite par I.D.
14
Nyuma rero Guverinoma na yo yacitsemo kabiri kuko ibintu bireba amoko, urabona ko Siliviya
KINIGI agenda agoragoreza ku bwoko bwe kuko na we atinya abasirikare, ibyo ad byo byose
n’ubwo ari basaza be ariko rero arabatinya kuko ee ni bo ba... urebye bafite ubutegetsi. Ee
hanyuma rero urumva ko agenda agerageza ku... ku ... ku moko nyine guhengama, guhengamira
ku bwoko bwe birumvikana, abandi na bo ntibamushire amakenga bati "abo basaza bawe kuki
utabafatamo ngo ubashyire mu buroko", noneho ibyo bavuze kandi ntawizera ko undi atabijyana
ku bandi, ku buryo nta byemezo byafatwa. Noneho rero ubutegetsi bwose bukagenda bushonga
bushonga ku buryo urebye kugira ngo buzafate ni ha Mana, ku buryo hari n’abavuga bati "ibyo
ari byo byose uwari wakoze iyi Guverinoma ni NDADAYE ni we wari umuhuza, none ubwo
atagihari ibyiza ni uko byose byasambuka, noneho tugakora ibindi bishyashya. Ibyo se
bishyashya byakorwa na ba nde ko ee ingabo zikiri uko zari zimeze, ko zikibafiteho ee ikintu
ey’igitugu?
Icyo kintu rero ni cyo ee ni eyo cy’i.., ey’ingorane, ariko na none muri Guverinoma na none hari
ikindi kibazo cya PALIPEHUTU, eya PALIPEHUTU kuko abantu nk’uko babyemera mu
Burundi baravuga bati "iyo PALIPEHUTU iza kwemerwa mu mategeko ntihemerwe
FRODEBU, PALIPEHUTU yari gufata amajwi ya FRODEBU". Ubu rero bakavuga bati "ee ee
ee noneho ubwo FRODEBU ihungabanye se, aho si wo mwanya noneho PALIPEHUTU igihe
kubona wo kuza noneho gufata imyanya eyangwa se no kuvuga iti ba rutemayeze bari
baradutwaye ibintu byacu, none hinga tuzemo". Ukumva rero na none ee ikibazo ey’Abahutu
n’Abatutsi kigiye ku ruhande i Burundi, hari ieyo kibazo na none ey’arnashyaka. Kuko abantu
baravuga bati "noneho abangaga PALIPEHUTU nibahindure Itegekonshinga, noneho
PALIPEHUTU na yo izemo. Bon, Aba FRODEBU na bo bari barnaze ku... (arimyoje) kubona
imbehe hafi, hein inda iri hose! Ibiri mu Rwanda n’i Burundi birahari! (Arimyoje) Na
bakumva na bo ibintu birabayobeye. Ugasanga rero icyo kintu na cyo, icyo kibazo na cyo
kirabahangayikisha. Kandi nk’uko navuganye ...
Fin de la face A
Cassette N° 0144 transcrite par I.D.
15~.~ 02I 08,.89
FACE B
(Non enregistrée)
Cassette N° 0144 transcrite par i.D.